in

Uwahoze ari Umunyamakuru yagizwe Umunyamabanga mushya wa Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gushyiraho Umunyamabanga mushya witwa Namenye Patrick wigeze kuba umunyamakuru w’imikino mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, nibwo umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi abinyujije mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino yatangaje ko Namenye Patrick yagizwe Umunyamabanga wa Rayon Sports.

Uyu mugabo yari asanzwe ashinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports, akaba yabikoraga kinyamwuga bituma ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bumubonamo ubushobozi bumuzamura mu ntera.

Namenye Patrick yahoze ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus ikorera mu Karere ka Huye, mu nshingano nshya agiyemo benshi bamufitiye icyizere bigendanye n’uko afite ubunararibonye muri ruhago Nyarwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yagishije inama shaddyboo yatunguye abatari bake

“Isabukuru nziza aho uri mu ijuru” Christopher yakoze ikintu cyateye benshi gusuka amarira ku isabukuru ya Mama we witabye Imana