in

Utuntu 3 two gukurura umukobwa w’inzozi zawe bikoroheye

Niba wifuza kubona inzozi zawe ziba impamo, ibyo wifuje kuva cyera bikakugirirwaho, ukabona umukunzi w’ukuri wifuje, ukeneye kumenya byinshi. Abasore benshi baba bifitemo akantu k’ubwoba no kubikomeza iyo ari umukobwa w’inzozi zabo.

Bakarushaho kwiheba kubera ukuntu baba baragerageje gushaka uwo mukobwa ariko ntibamubone bigahora bibababaza kwibana murugo rwa bonyine

Mu gutereta umukobwa, kumureba gusa ntakamaro kanini bigira, nk’uko namwe mubyibonera ibikorwa uzakorera uwo mukobwa n’abantu muri rusange nibyo bizaguha umusaruro

Kugira ngo ibintu byorohe cyane kuri wowe ugomba kwiga neza ibi bintu bitatu byo gutereta no kwigarurira umukobwa w’indoto zawe. Ndakubwiza ukuri muri iki gihe abakobwa baba buzuye mumakwe, mu minsi mikuru no mutubyiniro. Kugira ngo umenye uko ubyitwaramo ukeneye izi nama kugirongo ukurure umukobwa w’inzozi zawe

Akantu ka mbere:Niba wifitiye ikizere muri wowe, ubigaragaze uhereye ku myambaro n’uko witwara… Rero ntutegereze abandi bantu kugira ngo bakwerekere uko ugomba kwambara neza ukaberwa. Aho uri hose jya uhora wambaye neza kandi ufite isuku bizakugeza kure. Ugomba kumenya ko utagomba kwambara ibihenze nk’ibyabandi bakire bakurenze, ahubwo ukeneye ibituma utandukana n’abandi. Ugomba kumenya ko isomo rya mbere ari ukwigaragaza kandi ukagaragara neza

Akantu ka kabiri: Gukurura amaso y’abakobwa. Umugambi wawe ni kwigaragaza aho uri hose kugirango abakobwa bakurebe aho kureba abandi basore bakwegereye. Mu basore benshi baba bakwegereye cyangwa mubo muri kumwe, ugomba kuba ufite ikintu cyawe cy’umwihariko kigutandukanya n’abandi. Reka abakobwa bose bakurebe ubu nonaha. Rero wakora iki? Biroroshye biragusaba guherekezwa n’ abakobwa ahantu hose ugiye. Biragufasha iyo unafite inshuti zawe z’abahungu mugendana nazo zikeneye abakunzi. Iyo uri kumwe nabo agaciro kawe kariyongera cyane kandi abakobwa bazagufata nk’umugabo ubakurura kandi bumve ko uri uwo kwizerwa kuko n’ abakobwa mugendana baba bakwizeye. Ibi bizakurura umukobwa w’inzozi zawe, atangire akwiyumvemo atangire anabaririze ibikwerekeyeho

Akantu ka gatatu: Shakisha inzira yamugeraho. Kwiyegereza abakobwa bigomba kuba biri mu buzima bwawe bwa buri munsi. Basekere musabane kandi gerageza kuganiriza abakobwa bose beza muziranye. Shakisha ahantu akunda kuba ari cyangwa aho akorera, ujye uhigenza batangire bakumenye, nawe utangire ujye umuganiriza. Numara kuba wamugezeho mwiyegereze kandi wiyegereze n’abandi bakobwa b’inshuti ze n’abo bagendana, uzahitemo uwo wifuza ukwitayeho umugire inshuti isanzwe. Aho ngaho uzaba ukeneye ikindi kintu gikurura abakobwa bita « guhuza » . Iki kintu kizagufasha kwihutisha ibintu kugira ngo umukobwa w’inzozi zawe atandukane n’abandi maze agukunde bizira uburyarya. Ibanga ririmo hano ni gushaka ikintu muhuriyeho kikabahuza kandi ukabikora mugihe kitarambiranye uhereye ku nshuro ya mbere.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagati ya olegue na Vichou haraca uwambaye

Biratangaje cyane pe:”Shaddy Boo bamunsabye ikuzimu” Sunny ahishuye ukuntu yasabwe Shaddy Boo ikuzimu.