in

Ushinzwe umutekano we yakijijwe n’amaguru! Umusore yishwe urw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano agakizwa n’amaguru

Ushinzwe umutekano we yakijijwe n’amaguru! Umusore yishwe urw’agashinyaguro n’abagizi ba nabi banashatse kwica ushinzwe umutekano.

Umurambo w’umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyu (Me2U) muri Centre ya Gakenke mu Karere ka Gakenke, wagaragaye iruhande rw’umuhanda yamaze gushiramo umwuka.

Uyu murambo watoraguwe bigaragara ko yatewe ibyuma mu mutwe.

Uyu musore yabonywe mu ma saa moya z’umugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023.

Kuri ubu bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bamuteze ubwo yari atashye avuye gucuruza muri ayo masaha ya nijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje ayo makuru.

Uyu muvugizi yemeje ko bahise batangira no gukora iperereza ry’ibanze.

Andi makuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ubwo abo bagizi ba nabi bamaraga kumutema, bakihava, ngo bahuye n’ucunga umutekano (inkeragutabara) witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, na we bagiye kumutema ariruka akizwa n’amaguru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Urujijo ku mwana w’umunyeshuri bivugwa ko yakubiswe akagwa igihumure

Hagiye gushya! Umunyamakuru Rugangura Axel uzwiho gufana cyane Kiyovu Sports, yabwiye Apr Fc ibintu bitari kunezeza abakunzi bayo