Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022, mu masaha ya saa tanu nibwo Mugiraneza Jean Damascene w’imyaka 30 yateye icyuma Hitimana Alphonse w’imyaka 38 agahita apfa.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Bucyinanyana, mu Mudugudu wa Bugarama.
Imbarutso y’uku guterwa icyuma ni intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yari yakererewe, maze ntibumvikana, aribwo ushinzwe Umutekano yahise amutera icyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye UMUSEKE, ari nawo dukesha iyi nkuru, ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza.
Yagize ati “Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk’umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu.”
Yakomeje ati “Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa bitakunyuze hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho.”
Mugiraneza Jean Damascene, ukekwaho buriya bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.
Naho nyakwigendera Hitimana, umurambo we washyinguwe kuri iki Cyumweru.