in

Abanyarwanda batuye mu buhorandi n’inshuti zabo bibutse Jenoside nyuma y’imyaka ibiri bitaba imbona nkubone

Muri iki gihe u Rwanda n’abanyarwanda bari mu cyumweru ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no hanze y’urwanda ntibasigaye inyuma kuko tariki umunani umuryango wa ibuka mu buhorandi wibutse abazize Jenoside yakoreye abatutsi mu 1994.

Mu muhango witabiriwe n’uhagarariye u Rwanda mu buhorandi Amb.Olivier Nduhungirehe wanatanze ijambo nk’umushyisti mukuru.

Ku makuru dukesha IGIHE avugako mu ijambo rya Amb.Nduhungirehe yakomeje abarokotse Jenoside ndetse n’abandi banyarwamda bafitanye isano n’abapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko “Ari ngombwa Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari na ko dukomeza kureba imbere nk’uko Insanganyamatsiko ari ‘Kwibuka, twiyubaka’ kandi dusigasira ibyubatswe mu mbaraga u Rwanda rwishatsemo nyuma yo gusohoka muri aya mahano yari yagejeje igihugu cyacu mu manga.”

Yongeyeho ati “Mu Buholandi hari umwihariko kuko ni igihugu cyadufashije cyane rugikubita mu bijyanye n’ubutwererane mu butabera. Muri Jenoside hishwe abantu batandukanye bari abakozi mu ngeri zitandukanye ku buryo hose habaye icyuho, aha ndavuga cyane mu butabera niho u Buholandi bwaduteye inkunga nyuma y’aho Ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu buhorandi wabere I Den Haag, mu bandi bari bitabiriye harimo Safari Christine Uyobora Ibuka-Hollande, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Den Haag, Saskia Bruines, Umuyobozi Mukuru w’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi, Kitty Van der Heijden n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari amabara ugomba kwambara mu bihe byo kwibuka dore amwe muri yo.

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu yishe umunyerondo, amuteye icyuma