Rimwe na rimwe mujya mwumva ngo umuntu ashobora kumenya ko iminsi yo kubaho kwe igana ku iherezo ariko ntamenye isaha nyirizina,kimwe n’uko hari abagenda  nabo batunguwe,gusa twifashishije imvugo aba bahanzi bagiye banyuza mu ndirimbo ntakabuza ko bari baziko iminsi yo guhumeka kwabo igenda iyoyoka.
- Bob Marley
Urupfu rw’umwami wa Reagga ntiruvugwaho rumwe gusa abakunzi be b’ukuri ntibatinya kuvuga ko yahitanywe n’ibiro by’ubutasi by’abanyamerika ,CIA,(iyi n’inkuru tuza kubacukumburira) Habura umwaka umwe ngo yitabe imana yakoze igitaramo i Rainbow cyakanguriraga abantu kurwanya ba gashakabuhake,bakwiragiza urwango mu bantu,iki n’icyo gihe yavuze ko yabyambariye n’abakunzi be kandi biteguye kwitanga kubw’ukwishyira ukizana kwa buri muntu,Bob wari ikibazo gikomeye kuri Amerika yashakaga kwigarurira Jamaica yishwe na Cancer abenshi bemeza ko yayitewe n’abanyamerika(src:Alex Constantine)
2. Michael Jackson
Uyu n’umwami wa Pop kuko kugeza na nubu ntawe uragera ikirenge mucye,mu cyumweru cya nyuma cyo kubaho kwe yagize ati “I’m better off dead. I’m done†cyangwa se”je suis mieux mort . J’ai fini” tugenekereje ati” mpfuye neza,nararangiye”
3. Tupac
Uyu we abakunda injyana ya Hiphop cyane cyane Old school rap baramwibuka,akenshi Shakur yagiye agaruka ku rupfu rwe ndetse abenshi bavuga ko ibyo yavuze byagiye bisohora birimo ihirima rya Baltimore ,aho yigaga,reka twifashishe amagambo ari mu ndirimbo ze zimwe na zimwe nka How long will they mourn me ? , yagize ati”never say you never heard of me till they murdered me,i ‘am legend”…..mu yindi ndirimbo ati” They wanna burry me ,i’m worried ,no nee to lie,i pray to God,i don’t scream when it is time to fry” aya n’amagambo we ubwe yagiye ashyira mu ndirimbo yaririmbaga mbere yuko araswa mu mwaka a’1996,nsimvuze ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Benjamin Svetkey wa Entertainment Weekly mbere y’uko apfa imyaka ibiri,aha naho yabajijwe aho azaba ageze mu myaka 15 iri imbere asubiza adashidikanya ko ashobora kuzaba ari mu mva.
4. The Notorious BIG
Big nawe n’umuraperi uza inyuma ya Tupac dore ko begeze kuba inshuti kuko BIG yarindaga Pac mbere yuko atangira nawe kuririmba kugeza ubwo amenyekanye ,ndetse barashwana ,ubwo Tupac yamushinjaga gushaka kumwiza ariho havuye guhangana kwa West coast na East Coast(ibi nabyo ntitwabovuga umunsi umwe ahubwo tuzabicukumbura ubutaha),The Notorious ubwe nawe mu ndirimbo yise Suicidal Thoughts, Big Poppa na Juicy zirimo iherezo ry’uko shobora kuva ku isi,BIG nawe yishwe mu mwaka w’1997,abenshi bakaba baramwitaga Big Smalls.
5. Kurt Cobain
Kurt nawe yari yaravuze ko azakura agakira akagira amafatanga nyuma agapfa yiyishe ninako byagenze nyuma yo kumenyekana mu mwaka w’1994 yariyishe
6. John Lenon
N’ubwo yishwe arashwe na Marc Chapman,mbere yuko apfa yari yararirimbye indirimbo yise “Borrowed Time” irimo ubuhanuzi bwuzuye.
7. Jimi Hendrix
Ku bakunda injyana ya Rock and Roll muzi indirimbo y’uyu mugabo yise “The Ballad of Jimi†kuba yumva ihishura urupfu rwe