in

Urutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana ibikombe by’isi inshuro nyishi kurusha ibindi.

Irushanwa ry’igikombe cy’isi nirushanwa rihuza ibihugu bikomoka kumigabane itandukanye aho buri mugabane uhagararirwa n’ibihugu biba byaratsindiye itike ku migabane yabyo.
Muncuro 21 igikombe cy’isi kimaze gukinwa kuva cyatangira mumwaka wi 1930 aho cyari cyakiriwe n’igihugu cya Uruguay kikaba kiba buri nyuma y’imyaka ine uretse mumwaka wi 1942 no mu 1946 ahokitabaye bitewe n’intambara y’akabiri y’isi.Kugeza ubu kimaze kwitabirwa n’ibihugu 79 kuva cyatangira.
Muriy’inkuru tugiye kugaruka kubihugu byatwaye igikombe cy’isi incuro nyishi kuruta ibindi.
  1.BRAZIL
Ikigihugu cyo kumugabane w’Amerika yepfo kizwiho kugira impano zitangaje z’abakinnyi b’umupira w’amaguru kimaze gutwara ibikombe by’Isi incuro eshanu(5)aho cyabitwaye mumwaka wi 1958,1962,1970,1994 ndetse nicyo iheruka gutwara mumwaka wa 2002.
Uretse agahigo ko gutwara ibikombe byinshi ikigihugu gifite n’agahigo ko kuba aricyo gihugu kimaze kwitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’Isi incuro zose cyakinwe.
  2.UBUDAGE(GERMANY)
Ikigihugu giherereye kumugabane w’Iburayi kimaze kwegukana igikombe cy’Isi incuro enye(4)kigera no kumukino wanyuma incuro umunani aho igikombe cy’Isi cyambere cya gitwaye mumwaka wi 1954 cyongera kugitwara mumwaka wi 1974,1990 ndetse nicyo giheruka gutwara mumwaka wa 2014 gitsinze igihugu cya Argentina.
3.UBUTARIYANI(ITALY)
Ubutariyani ni igihugu giherereye kumugabane w’Iburayi aho nacyo kimaze kugera kumikino yanyuma incuro esheshatu aho murizo ncuro cyatwayemo ibikombe by’Isi incuro enye(4) harimo icyo begukanye mumwaka wi 1934 bongera kugitwara mumwaka wi 1938,1982 ndetse nicyo baheruka gutwara mu mwaka wa 2006.Gusa iki gihugu ntikizitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Katari(QUATAR) uyumwaka mukwezi kwa 12.
4.ARGENTINA
Argentina ni igihugu giherereye kumugabane w’Amerika yepfo aho kimaze kugera kumukino wanyuma w’igikombe cyisi incuro eshanu ndetse murizo ncuro kibasha kugitwara incuro ebyiri gusa aho cyagitwaye mumwaka wi 1978 ndetse no mumwaka wi 1986.
5.UBUFARANSA(FRANCE)
Ubufaransa ni igihugu gihereye kumugabane w’Iburayi aho kimaze kugera kumukino wanyuma w’igikombe cy’isi incuro eshatu  kibasha kwegukanamo ibikombe bibiri aho cyabitwaye mumwaka wi 1998 ndetse nigiheruka gukinwa mumwaka wa 2018 aho aribo bagitwaye.
6.URUGUAY
Uruguay ni igihugu giherereye kumugabane w’Amerika yepfo aho igihugu cya Uruguay kimaze gutwara ibikombe by’isi bibiri aho igikombe cyambere bagitwaye mumwaka wi 1930 ndetse bongera kugitwara mumwaka wi 1950.
7.ESPANYE(SPAIN)N’UBWONGEREZA(ENGLAND)
Espanye(Spain)ni igihugu giherereye kumugabane w’Iburayi aho kimaze gutwara igikombe cy’isi incuro imwe mumateka yacyo aho cyagitwaye mumwaka wa 2010 gitsinze igihugu cy’Ubuhorandi mugikombe cyari cyakiniwe kumugabane wa Afrika mugihugu cy’Afurika yepfo.
Ubwongereza(England)nacyo ni igihugu kimaze kwegukana igikombe cy’isi incuro imwe mumateka yacyo aho cyacyegukanye mumwaka wi 1966 batsinze igihugu cy’Ubudage kumukino wanyuma.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abahanzi 10 Bikundira inzoga

Haringingo Francis yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ukomeye wari uri gufasha Rayon Sports atazakoresha kuri Marine FC