in

Haringingo Francis yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ukomeye wari uri gufasha Rayon Sports atazakoresha kuri Marine FC

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yatangaje ko myugariro we Ganijuru Ellie atazamukoresha ku mukino iyi kipe ifitanye na Marine FC.

Hashize ibyumweru 2 bivugwa ko Ganijuru Ellie yavunikiye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Rwamagana City ibitego 2-0. Uyu musore nyuma byavuzweko afite akabazo gato cyane kimvune ariko biza kuvugwa ko azamara hanze ibyumweru bigera kuri 3 adakora ku mupira w’amaguru.

Ejo hashi tariko ya 28 nzeri 2022, iyi kipe yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma bari mu mujyi wa Kigali, umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis nyuma y’imyotozo yatangaje ko uyu musore atazakoreshwa muri uyu mukino bazakina na Marine FC ariko atanga ihumure avuga ko mu mukino utaha ashobora kumukoresha.

Ganijuru Ellie akina yugarira izamu anyuze kuruhande rw’ibumoso, ari mu bakinnyi bamaze iminsi bafasha cyane ikipe ya Rayon Sports ukurikije uko yitwaraga mu mikino yose amaze gukinira iyi kipe ari nabyo byatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubwo yakinaga na Ethiopia mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu bakaza no gukurwamo n’iyi kipe.

Rayon Sports irakina umukino na Marine FC w’umunsi wa 4 wa shampiyona uteganyijwe tariki ya 1 ukwakira mu karere ka Rubavu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana ibikombe by’isi inshuro nyishi kurusha ibindi.

Ndimbati ku munsi wanyuma we w’urubanza