Uyu mwaka hateganyijwe ibirori byo kwita amazina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka ndetse hakaba hategerejwe abanyacyubahiro benshi cyane.
Urutonde rw’abitezweho kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka:
● Igikomangoma Charles cya Wales (azitabira yifashishije ikoranabuhanga)
● Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi
● Dr Evan Antin – Veterineri akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo
● Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa Standard & Poor’s Credit Market Service
● Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza akaba na Rwiyemezamirimo
● Didier Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru
● Itzhak Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),
● Laurene Powell Jobs – Perezida akaba ari na we washinze Emerson Collective
● Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari na we washinze, Luntz Global
● Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN)
● Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
● Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru
● Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
● Youssou N’Dour – Umuhanzi
● Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru
● Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation
● Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya Arsenal
● Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi b’ibyamamare
● Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris Saint-Germain
● Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions
● Sir Ian Clark Wood, KT, GBE – Umuyobozi Mukuru, The Wood Foundation
Source: Imvaho nshya