Umukobwa yarize amenye ko umusore umutereta ari umwarimu

Umukobwa wo muri Nigeria yagaragaje agahinda afite nyuma yo kumenya ko umusore umutereta ari umwarimu wo mu mashuri abanza .

Uyu mukobwa wo muri Nigeriya uzwi ku izina rya Mosun asa nkaho adafata icyemezo cyo kwemera gukundana numukunzi wamusabye urukundo yavuze ko yababajwe no kumenya ko uyu musore ari umwarimu.Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ko umusore amureshya ari mwiza, ariko ikibazo cye kiri mu kuba ari umwarimu.

Mosun yashimangiye ko icyifuzo cye kitamubuza kuba umwarimu ariko birenze kuko yigisha abanyeshuri biga mu mashuri abanza.

Yanditse kuri Twitter; “Hano hari umuhungu mwiza arankunda cyane ariko ni mwarimu, mumashuri abanza ???? 😭 ”