in

Urutonde rw’abakinnyi batanu ba Rayon Sports bakomeje gutungwa agatoki ko bahamagawe na Mupenzi Eto’o abasaba kuzitsindisha ku mukino wa APR FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwikanga Mupenzi Eto’o bivugwa ko ari guhamagara abakinnyi bayo mbere y’uko bacakirana na mucyeba APR FC.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio Flash FM ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushinja Mupenzi Eto’o guhamagara abakinnyi b’iyi kipe abasaba kuzakina nabi.

Abakinnyi batanu bivugwa ko bahamagawe na Mupenzi Eto’o ni umuzamu Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise, Essomba Leandre Willy Onana, Mitima Isaac na Iraguha Hadji, gusa aba bakinnyi ntabwo bigeze bitaba Mupenzi Eto’o.

Mupenzi Eto’o usanzwe ushinzwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, si ubwa mbere avuzweho gutegura abakinnyi ba Rayon Sports abasaba kwitsindisha, gusa kugeza ubu nta bimenyetso bifatika byari byagaragara.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Ariko Eto arumva gutsinda habayeho amanyanga nkayo bizabageza he! Reba ukuntu abona umukinnyi urimo azamura urwego muri Rayon Eto akaba amushukishije cash akamutwara muri Apr kabone niyo umwanya akinaho haba hariho abamurusha none ageze no gutanga cash ngo abakinnyi bitsindishe kweli!! Nihahandi mu Rwanda bazatsinda bagera kuruhando mpuza mahanga bagatsindwa bigayitse!!

Umugore wa Meddy yafashe mu mugongo abagizweho ingaruka n’umutingito wahitanye abantu ibihumbi 5000

“Mutayabonye ntabwo mwakina koko” Gasogi united yategereje inkunga none amaso yaheze mu kirere, byayiteye gufata umwanzuro ukakaye