Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri ifashwa n’Umujyi yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, bivugwa ko nyuma yo gutegereza amafaranga y’Umujyi wa Kigali ariko akaba atarayigeraho.
Byatangiye ari AS Kigali yandika mu mpera z’icyumweru gishize ko yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Kakooza Nkuriza Charles [KNC], umuyobozi wa Gasogi United mu kiganiro Rirarashe cyo ku wa Mbere yaciye amarenga ko hari ikibazo mu makipe afashwa n’Umujyi wa Kigali ko nta mafaranga arabona cyane ko na Gasogi United isigaye ifashwa n’umujyi wa Kigali.