in

Urutonde rw’abakinnyi 11 ba APR FC umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga bahura na Gasogi United rwateye ubwoba abafana

Ku mugoroba w’ejo tariki 2 Ukuboza 2022, Saa Moya z’ijoro kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Gasogi United itozwa na Paul Kiwanuka izakira APR FC itozwa na Ben Moussa mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukino buri ruhande rurawiteguye aho mu ikipe zombi harimo umwuka mwiza, mu myitozo ya APR FC yabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Ukuboza umutoza Ben Moussa yasabye abakinnyi kuzakora ibishoboka byose bakitwara neza kugira ngo bongere gushimisha abakunzi b’iyi kipe.

Abakinnyi 11 umutoza Ben Moussa azabanza mu kibuga

Umuzamu : Ishimwe Jean Pierre

Ba myugariro : Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Buregeya Prince.

Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco na Nsengiyumva Ir’Shad.

Ba rutahizamu : Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Kwitonda Alain Bacca.

Ikipe ya APR FC iheruka kunganya na Mukura Victory Sports 0-0, mu gihe Gasogi United yo iheruka gukosora Kiyovu Sports iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ernéste BANYANGIRIKI
Ernéste BANYANGIRIKI
2 years ago

Ubwo ntagiye kutubbaza kk?!!! reka dutegereze ark birashoboka kk yohabira yve na lague ubwo Anicet azabakosora nyuma kenis we mureke tuzamubona nyuma y’umukino.

Inkuru nziza ku bakunzi ba Karim Benzema ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri rusange

Ingurube y’ishyamba yishe umugabo wayizanye murugo ashaka kuyigira itungo ryo mu rugo