Urutonde rwabakinnyi bazaririmba mu gikombe cy’isi harimo na Kizz Daniel rwamaje kwemezwa.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryamuritse urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abafana bazitabira imikino 64 y’Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar.
Iyi mikino ihuza amakipe y’ibihugu bivuye hirya no hino ku Isi, izaberamo n’ibitaramo bisaga 29 bizabera muri Qatar byahurijwe mu iserukiramuco ryiswe FIFA Fan Festival rizabera mu Mujyi wa Doha.
Nyuma y’igitaramo gifungura irushanwa, abashaka kwidagadura nyuma ya buri mukino bazataramirwa n’abahanzi batandukanye barimo Diplo, Kizz Daniel, Calvin Harris, Nora Fatehi na Trinidad Cardona.
Igitaramo gifungura irushanwa kizaba ku wa 20 Ugushyingo 2022, mbere gato y’umukino uzahuza Qatar na Equateur kuri Al Bayt Stadium.
Abandi bahanzi bamaze kwemeza ko bazaririmba muri ibi birori bya FIFA Fan Festival bizatangira ku wa 28 Ugushyingo barimo Patoranking, Lil Baby , Sean Paul, Clean Bandit, Gims na Hassan Shakosh.
Abandi barimo Myrath (Itsinda ry’abahanzi b’Abarabu), Julian Marley (Umuhungu wa Bob Marley), Miami Band (Itsinda ryo muri Kuwait), DJ Aseel (umwe mu ba Dj bakunzwe i Dubai), Omar Montes (Umuhanzi wo muri Espagne) na Nora Fatehi (umubyinnyi w’umuhindekazi).
RedOne uri mu nshingano zo gutegura ibikorwa by’imyidagaduro muri iyi mikino y’Igikombe y’Isi, yavuze ko bahisemo guhuriza hamwe abahanzi bavuye mu bice bitandukanye by’Isi kugira ngo buri wese uzitabira yisange muri ibi bitaramo.
Hagati aho Dua Lipa, Shakira na BTS ntibaremeza niba bazitabira ibi bitaramo.
Byari biteganyijwe ko Davido azaririmba muri ibi bitaramo ariko ari mu bihe bigoye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu w’imyaka itatu witabye Imana aguye mu bwogero (Piscine) mu ntangiro za Ugushyingo.
😂😂😂