in

Urukundo rw’abasitari: Ibibaye kuri Harmonize n’umukunzi we bamaranye igihe gito bakundana si iby’i Rwanda

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania, yemejeko yamaze gutandukana n’umukobwa witwa Briane wo muri Australia bari bamaze amezi agera kuri atatu bari mumunyenya w’urukundo.

Harmonize yarekekanye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Briana ukomoka muri Australia muri Nzeri 2021, icyogihe aba bombi bagaragaye barikumwe nk’abakundana bagiye kureba umukino w’ikipe ya Dallas Mavericks muri Amerika ikina muri NBA.

Nyuma y’amezi 3 yerekanye umukunzi we wo muri Australia agahamya ko bari mumunyenga w’urukundo, Harmonize yemeje ko bamaze gutandukana.

Ubwo Harmonize yerekanaga umukunzi we mushya yagize ati “bwa nyuma nabonye umugore w’ubuzima bwanjye.”

Harmonize, yamaze gutangazako atakiri murukundo n’uyu mukobwa, uyu muririmbyi abinyujije kuri instagram yagize ati “Ngarutse mubuzima bwa njyenyine, ntabwo nizeraga ko nzongera kuba ingaragu”

Kumbuga nkoranyambaga harimo urubuga rwa Instagram yaba Harmonize na Briane ntawe ugikurikirana undi(follow) mugihe Harmonize ubwo yatangiraga gukundana n’uyu mukobwa yari yahagaritse gukurikirana abantu bose asigara akurikirana uyu mukobwa wenyine.

Ubutumwa bwa Harmonize

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
3 years ago

Simubasitari gusa burihose ahubwo nukwaribo bagaragara cyane 0788445534

Igikombe cy’Afurika kigeze aharyoshye, menya uko imikino ya 1/16 ipanze

Rwanda: Umugeni yatekewe umutwe akora ubukwe nyuma y’ibyumweru bitatu gusa ruhita rusenyuka (Video)