in , ,

Rwanda: Umugeni yatekewe umutwe akora ubukwe nyuma y’ibyumweru bitatu gusa ruhita rusenyuka (Video)

Umudamu witwa Mukankirije Josiane ufite imyaka 37 yatekewe umutwe n’umugabo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bakora ubukwe ariko batandukana nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bakoze ubukwe. Uri kwibaza uti byagenze bite?

Byatangiye ubwo aba bombi bahuriraga ku rubuga rwitwa ‘Badoo’, uru  rukaba ari urubuga ruhuriraho abantu batandukanye ku isi yose bagamije kurukuraho abakunzi. Josiane nawe akaba ariho yahuriye n’umugabo witwa Simon wamutekeye umutwe binyuze mu kumwizeza urukundo yari yaraburiye mu rugo rwe rwa mbere, dore uko uyu Josiane yaramaze igihe gito atandukanye n’umugabo we wa mbere bari bamaranye imyaka 15.

Josiane nuyu mugabo bahuye nyuma y’amezi make Josiane atandukanye n’umugabo we wa mbere. Josiane avugako nyuma yuko bahuriye ku rubuga rwa Badoo, banabonanye imbonankubone ndetse umugabo akajya asura Josiane aho yaratuye mu karere ka Kamonyi.

Josiane akomeza avuga ko uyu mugabo yamuhundagajeho urukundo mu gihe gito bitewe nuko igihe yamukeneraga yahitaga aboneka ndetse akanita ku mwana we cyane ku buryo byamuhumye amaso ntafate umwanya uhagije wo kumwigaho. Nyuma nibwo umugabo yamubwiyeko atagumya kujya aza kumureba ahubwo murubwo buryo ahubwo bafata umwanzuro bakabana, bakabyereka imiryango ndetse n’abantu. ndakwibutsa ko aha hari nyuma gusa y’amezi abiri bakundana.

Umunsi waje kugera wo gukora ubukwe (Gusaba no gukwa), tariki ya 18 Ukuboza 2021. mbere yuko buba ariko, uyu mugabo akaba yarabwiye Josiane ko ntankwano ari buhite abona gusa yemera ko azayitanga nyuma y’amezi atatu, Josiane nawe kubera ibyo yita urukundo ntiyatinda kubyemera. Tariki 17 mbere y’umunsi umwe ngo ubukwe bube, bamaze gutumira abantu bose, umugabo yabwiye Josiane ko iby’ubukwe yabivuyemo.

Umugabo yahamagaye Josiane amusaba ko bahura, maze amubwirako nta bukwe buri bube kuberako Josiane atigeze yereka uwo mugabo ibyerekeye imitungo ye cyangwa ibijyanye nibyo akora. Gusa mu gitondo ku munsi w’ubukwe, uyu mugabo yaje kwemerako ubukwe bukomeza, ndetse uwo munsi baza gusaba baranakwa gusa uyu mugabo yaje aherekejwe n’abantu badahuje isano habe na mba.

Josiane avuga ko umugabo yamushyizeho amananiza nyuma yo kubana ndetse agenda amushyiriraho amabwirira akarishye arimo kureka telefone ya Smart phone, kudakora siporo, guhindura inshut ndetse nibindi ..

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa ubukwe bubaye, Josiane yanze kuvuga imitungo ye, maze Simon agira umujinya aramutuka aramutokoza maze amubwira uwo ariwe, nyuma yaho Simon aza kugenda adasezeye kugeza na nubu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Niba afite urukundo azamvugishe ndumuhe nange 0788445534

Urukundo rw’abasitari: Ibibaye kuri Harmonize n’umukunzi we bamaranye igihe gito bakundana si iby’i Rwanda

Kabaye: umupasteri yagaragaye yogosha ku myanya y’ibanga y’abagore