in

Urukundo ruraryoshye hagati y’umukecuru w’imyaka 86 n’umusore muto cyane.

Umucekuru w’imyaka 86 y’amavuko akomeje kugirana urukundo ruryoshye numusore w’imyaka 24 y’amavuko ndetse ngo biteguye kurushingana.

Uyu musore witwa Suleiman ubwo yahuraga na Jane w’imyaka 86 kuri ubu hari muri Amerika ndetse uwo musore ukomoka muri Nigeria akaba yari yaragiye muri Amerika kwigayo.Uyu mukecuru nawe yarize bikomeye ndetse n’umukire cyane, uyu Jane ngo yabonye Suleiman ari umuntu w’inyangamugayo ndetse wo kwizerwa, arinayo mpamvu yahisemo kumuha icyizere n’urukundo. Amakuru avuga ko bagikubitana bwa mbere, uyu musore nawe ngo yeretse mukecuru ko yamwikundiye bikomeye, ntibyatinze ndetse yahise amubwira ko yifuza ko bazabana ubuzima bwabo bwose bashigaje ku isi.


Bamwe bavuga ko uyu musore yikurikiriye ifaranga ry’uyu mukecuru, ariko nanone hakaba abandi bavuganira uyu musore bemeza ko ahubwo ari ikimenyetso cy’urukundo rw’ukuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunda kurya imigati irimo inyama za saucisson kakubayeho.

Umunyarwanda umaze imyaka 30 agendana inzuki ku mubiri we yavuze ibanga yakoresheje.