in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umunyarwanda umaze imyaka 30 agendana inzuki ku mubiri we yavuze ibanga yakoresheje.

Umunyarwanda Ndayisaba umaze imyaka irenga 30 abana n’inzuki avuga ko yatangiye kigiye imbaraga zo kuzikontorora kuva kera akiri muto.

Uyu mugabo akaba amaze kumwamara cyane mu gace atuyemo kubera ubushobozi bwe bwo kugendana inzuki ku mubiri we zitamudwinga.

Uyu mugabo uhamya ko ari umwami w’inzuki yavuze ko amaze imyaka 30 yose agendana n’inzuki.

Usibye kuba yarabaye icyamamare avuga ko yinjiza amafaranga akura mu kugurisha ubuki kandi afasha abantu barumwe n’inzuki.

Muri videwo yo kuri YouTube yakozwe na Afrimax, Ndayisaba wiyita umwami w’inzuki yasobanuye ko kugira ngo utu dukoko tutamuruma yabanje kumenya gufata umwamikazi winzuki hanyuma zikamwirundaho aho kumudwinga.

Avuga ko iyo amaze gufata umwamikazi wazo, izindi nzuki ziramwegera maze zikamwirundaho ndetse zikagenda zimutondagira umubiri wose.

Kubera ko Ndayisaba amaze kwamamara,ngo iyo abantu batewe ninzuki baramwegera ,akabasha kuzibakiza bakamwishyura ndetse afite imizinga imwinjiriza aho agurisha ubuki.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ruraryoshye hagati y’umukecuru w’imyaka 86 n’umusore muto cyane.

Agahinda ka Bajeneza wasabwe kwica umwana we udasanzwe, umugabo we akaburirwa irengero.