Urukiko rwahamije Mukanzabarushimana Marie Chantal icyaha cyo gucura akanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase, wasanzwe mu kidomoro cy’amazi.
Urukiko rwanzuye ko Mukanzabarushimana Marie Chantal afungwa burundu muri gereza ndetse kandi hakiyongeraho ko akazatanga indishyi y’akababaro ingana nka miliyoni 50 Frw.
Urukiko rwavuze ko nk’uko Se wa Keza witwa Rutiyomba Florian w’imyaka 44 yari yasabye indishyi z’akababaro ku mwana we, izi miliyoni 50 Frw zizakurwa mu mitungo ya Mukanzabarushimana Marie Chantal wari usanzwe ari umucuruzi.
Ni mu gihe, umucamanza yavuze ko Mukanzabarushimana Marie Chantal yahamije gufungwa burundu ngo ni uko mu buhamya bwatanzwe, bwagaragaje ko ubwo Akeza yapfaga, mukase niwe wari mukuru mu bari mu nzu yapfiriyemo.
Ndetse kandi umukozi wo muri uru rugo yavuze ko Akeza yafpuye mukase bari kumwe mu gihe we yaburanaga avuga ko atari ahari, ndetse kandi ngo ibizamini byagaragaje ko ibitugu bya Akeza byari binini ku buryo bitari kwinjira mu mu kidomoro, bivuze ko yatsindagiwemo.
Mukanzabarushimana yahamijwe urupfu rwa Akeza wapfuye ku wa 14 Mutarama 2022. Akeza yakunzwe na benshi kubera indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy yasubiyemo. Akaba yaguye kwa Mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal aho yari amaze icyumweru kuko Se Florian atabanaga na nyina Agathe.