Hari ingeso abantu bagenda bagira mu buzima bakaba batazi ko zirabakururira ubukene mu gihe batabashije kuzihimdura ,hano tugiye kureba zimwe muri zo.
Kudakurikirana amafaranga ukoresha
Gukurikirana amafaranga ukoresha bishobora kutagaragara nk’iby’ingenzi ariko mu by’ukuri ni ingenzi cyane, mu gihe uzi ibyo wakoresheje mu kwezi ushobora guteganya neza ayo uzakoresha ukwezi gutaha.
Kuguriza amafaranga uzakenera
Hari ihame mu bukungu rivuga ko ugomba kuguriza amafaranga utazakenera vuba aha cyangwa se ushobora kubaho udafite. Mu yandi magambo, iyo uguriza amafaranga ugomba kuyafata nk’aho yagiye kandi utazagaruza cyangwa se utazishyurwa.
Mu gihe umuntu akugujije amafaranga si ngombwa ngo umuhe yose kuko ntayo ufite ahubwo umuha ayo ubona ari mu rugero ku buryo ushobora kumufasha ariko nawe ntiwishyire mu gatebo.
Kugizagama nta ntego zifatika ufite
Abantu benshi batekereza ko bagomba kuzigama gusa kugira ngo babike amafaranga yicare aho muri banki ntacyo ari gukora, nta ntego isobanutse y’ibyo bari kuzigamira.
Nk’urugero rw’intego umuntu ashobora kwiha, ushobora kuzigama ushaka kugura inzu, imodoka, gutangira ubucuruzi cyangwa se no kuzigamira ikiruhuko cy’izabukuru cyangwa se n’ibindi wifuza kugura. Kuzigama rero byoroha iyo ufite intego yihariye.
Gutwara amafaranga menshi igihe usohotse
Iyo usohokanye na bagenzi bawe mugasangira mukishima rimwe na rimwe ushobora kwisanga ukomeza gutanga amafaranga menshi kurusha ayo wateganyije.
Kwitwaza amafaranga menshi buri munsi
Iyo buri munsi witwaza amafaranga menshi birangira uyakoresheje mu buryo utari wateguye bikaba byarangira usesaguye.
Ibi bishobora no kubaho iyo umuntu agendana amafaranga menshi kuri Mobile Money, iyo nzi ko mfite amafaranga menshi kuri konti yanjye ashobora gushira mu gihe gito kuko byoroshye kuba wahita nyakoresha yose mu bintu bitandukanye kandi bitari ngombwa.