Kuba abagabo batamena amabanga yabo akabagumamo ni cyo gituma bababazwa cyane mu gihe abagore bo bisanzura bakaganira ku bibazo byabo. Iyi nkuru rero igiye kugufasha kumenya neza impamvu uwo muntu muri kumwe ashobora guhita agusiga mu kanya nk’ako guhumbya uramutse urebye nabi:
1.Abona udashobora guhinduka
Ntabwo muzahora murebana akana ko mujisho niko kuri. Ikitari ukuri kandi kitari cyiza ni uko umwe muri mwe atazemera guhura na mugenzi we, ahari arakwitegereza akabona ntuteze guhinduka. Iteka mwereke ko ushobora guhinduka no guhindura intekerezo zawe.
2.Yumva asa n’uwambuwe agaciro ke cyangwa yaragateshejwe
Ahari utuma yumva asa n’udahawe agaciro, ntuzatume uwo muntu mukundana cyangwa mubana yumva asa n’uwambuwe agaciro ke. Iteka tuma yumva akunzwe kandi yubashywe.
3.Yaguciye inyuma
Niba yaraguciye inyuma azajya aguhunga ubibone kubera ubwoba n’ipfunwe. N’ubwo bimeze bityo rero mube hafi, umwereke ko nta gikuba cyacitse niba koko umukunda.
4.Nta bufasha abona buguturutseho
Iteka muhe ubufasha ndetse umubwire n’amagambo akeneye kumva, mubwire ko ari mwiza mutake mu bandi mwerekane, mwiteho abibone ndetse umufashe mu byiza no mu bibi.