Urubyiruko rumwe ruvuga ko rukunda gusomana n’abakunzi babo. Ibi akenshi babikora batazi uko ubuzima bw’abo buhagaze ndetse n’ubwa bagenzi babo, bityo bikaba byatuma bandura indwara ya SIDA ishobora kwandurira mu gusomana bitewe n’uburyo bikozwemo.
Amakuru dukesha urubuga positive.org avuga ko rimwe na rimwe gusomana byanduza SIDA, mu gihe abasomana umwe yogeje amenyo akikomeretsa mu kanwa, cyangwa mu gihe amaze kwihaganyura akaba yakwikomeretsa.
Aya makuru avuga ko gusomana byateza ibyago bikomeye mu kurwara SIDA, mu gihe uwo musomana afite agakomere mu kanywa, cyangwa ku rurimi mu gihe umwe mu basomana afite ubwandu bwa SIDA, kuko amatembabuzi yivanga n’amaraso bikaba byakwanduza uwo musomanye.
Urubuga goaskalice.columbia.edu ruvuga ko gusomana bigomba kwitonderwa kuko hari igihe byanduza SIDA, aya makuru avuga ko abantu basomana mu bitsina bafite amahirwe menshi yo kuba bakwandura iyi ndwara mu gihe hari umwe muri bo uyirwaye.
Center of Disease Control, Ikigo cy’Abanyamerika gitangaza ko uburyo umuntu yasomanye n’undi, bushobora gukorwa mu buryo byanduza uwo basomanye.
Gusomana kuje kwiyongera ku zindi nzira zikwirakwiza agakoko gatera SIDA, zirimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’uwanduye hamwe n’umubyeyi wanduza umwana we amubyara cyangwa amwonsa.
Ngayo nguko ubwo ntahawe ngo ufate icyemezo cyo kureka gusomana nuwo utizeye ko ari muzima.