in

Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n’iyi kipe

Undi mukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize akajya atsinda ibitego byananiranye byamaze kwemezwa ko aratandukana n’iyi kipe

Bikomeje kuvugwa ko hari abakinnyi bagiye gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports bijyanye ni uko ishaka kugabanya umubare w’abakinnyi cyane abatarimo gutanga umusaruro ndetse ni uko hari abagiye kongerwamo Kandi bakomeye.

Amakuru YEGOB twamenye bijyanye ni uko dukomeza gushakisha amakuru uko bwije ni uko bucyeye, ikipe ya Rayon Sports ishobora gutandukana na Ndekwe Flex agasanga abandi byamaze kwemezwa ko batazakomezanya.

Mu bandi bakinnyi bisa nkibyashyizweho akadomo ko bazatandukana na Rayon Sports harimo Youseff Rharb, Abakar Mugadam, Hategekimana Bonheur ndetse n’abandi bataramenyekana neza.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku kiruhuko kirarangira kuri iki cyumweru, bivuze ko ku munsi w’ejo kuwa mbere iyi kipe irasubukura imyitozo mu gihe abandi bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino na Zimbabwe hamwe n’Afurika y’epfo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Davide : Umunyamideri ukomeye wakoraga imyenda y’abagore mu ruganda rwa Gucci yitabye Imana amaze iminsi 9 gusa agizwe umuyobozi 

Imodoka yari itwaye abageni yari irinzwe n’abasore b’inkorokoro! Andi mafoto yo mu bukwe bwa Salongo bukomeje kugarukwaho muri Kigali kubera ukuntu bwari buhenze kandi hakajijwe umutekano (AMAFOTO)