Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga abantu batunguwe n’umugeni wasebejwe n’ikibuno cy’igikorano cyatamaje umugeni , kigahengama, noneho undi nawe cyatakaye mu bantu arimo kubyina.
Abantu baguye mu kantu ubwo uyu mukobwa yari ari kubyina, mu gihe umuhungu bari bari kubyinana yamufataga mu mayunguyungu, undi agerageje kwigira inyuma ho gato, ikibuno yari yambaye gihita gitakara abantu bose bareba.
Amafoto yo abigaragaza neza ubwo uyu mukobwa yabyinaga, amabuno ye yatangiye kugenda asumbana gake gake, ababibonaga bakaba nahise bahamya ko ari ikibuno cy’igikorano yari yambaye cyari cyimutamaje.
Abakoresha Twitter nabo ntibiyumanganyije, bamwakijeho umuriro karahava, banibasira abakobwa bagenzi be bagerageza kwigira abo bataribo kugirango bakundwe.