Mu gihe habura igihe kingana n’ukwezi kurengaho iminsi mike ngo igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi gitangwe, umwe mu bagihatanira yamaze kwerekana adashidikanya ko nubwo bwose ari mu bagiriwe icyizere ndetse bafite amahirwe yo kucyegukana atirengagije ko nawe ubwe aziko abo bahatanye bamurushije kugira byinshi bageraho kumurusha.
Umufaransa rutahizamu w’ikipe ya Ateltico Madrid mu kiganiro kirambuye yagiranye n’igitangazamakuru Telefoot yahishuye byinshi ndetse anshimangira ko naramuka ategukanye iki gihembo cya baloon d’or ntagitunguranye kizaba kirimo hubwo.
Mu magambo ye bwite yagize ati:« Cela m’a fait plaisir de l’entendre dire du bien de moi. A moi de travailler pour lui donner raison sur le fait que je peux gagner des titres. »
Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Byaranshimishije kumva Cristiano avuga ko ndi imwe mu mpamvu zituma akora cyane, byanteye imbaraga nange ndibwira nti hari henshi nshobora kugera ntabitekerezaga”. Ibi yabivuze ubwo bamubazaga ukuntu cristiano yigeze kuvuga ngo abo duhanganye nibo bantera gukora cyane.
Yongeye ati:“ Cristiano Ronaldo vient de gagner la Ligue des Champions et l’Euro donc ce serait mérité pour lui. Après, il y a Messi qui est aussi là et qui a encore marqué sa cinquantaine de buts comme tous les ans. Je sais que ce sera compliqué pour moi de passer devant ces deux-là mais j’y crois : le Ballon d’Or est un objectif”.
Tugenekereje nanone mu kinyarwanda yagize ati:” Cristiano amaze yegukanye Uefa Champions League na Euro, naramuka yegukanye na Ballon d”or azaba abikwiye, hari na Messi udahwema gutsinda ibitego birenga 50 buri mwaka, ndakeka kuri nge ibi byose ari ihurizo rikomeye ryambuza kurenga aba bagabo babiri duhanganye, gusa inzozi zange ni kuzatwara Ballon d’or”.