Muri iki gitondo nibwo ikipe ya Fc Barcelona yagize imyitozo yanyuma mbere yuko iza kuza guhura n’ikipe ya Real Sociedad imwe mu makipe ayigora gusa umukinnyi ukomeye w’iyi kipe ubwo yerekezaga muri iyo myitozo yaje kuhahurira nuruva gusenya.

Umukinnyi waje kugira iyo mpanuka ni Neymar Junior dos santos ubwo yerekezaga i Camp Nou aho bagenzi bari bateraniye, gusa nkuko tubikesha igitangazamakuru AS cyo muri Espagne uyu musore ntacyo iyi mpanuka yigeze imutwara na gito kuburyo aza kuza kugaragara kuri uyu mugoroba ubwo ikipe ye iza kuza kuba iri gukina.