Ku wa kabiri w’icyumweru gishize nibwo umuhanzikazi yibarutse umwana w’umukobwa ari nawe mfura ye, muri weekend ishize rero, Knowless akaba yarafashe umwanya nyamaze ashimira Imana byimazeyo ariko nako yirekana ifoto y’umwana we.
Abanyujije ku rubuga rwa Instagrm, Knowless akaba yaragize ati :”Ishimwe Or Butera, Lord our family will be forever thankful to you for this priceless gift. Lord I pray that you give us wisdom, courage and ability to raise her properly” bisobanuye ngo “Ishimwe cyangwa se Butera, Nyagasani umuryango wacu uzahora ugishimira kuri iyi mpano itagereranywa. Nyagasani ndasenga ngusaba ko uduha ubumenyi, umurava ndetse n’ubushobozi byo kurera umukobwa wacu uko bikwiye. ”