Umuhanzi nyarwanda The Ben ubu uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu ntangiriro zuyu mwaka wari uri mu Rwanda aho yataramiye abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye birimo East African Party n’ibindi nyuma yo gutangaza ko agiye kugaruka hano mu Rwanda abafana be barabyishimiye cyane ndetse mu mpera ziki cyumweru ubwo yabitangazaga ku buryo bwuzuye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umwe mu bafana be yahise amwemerera inka.
The Ben akimara gushyira hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Humble yourself.. good things are coming your way #HomeSoon ????????” ugenekereje mu kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo “Iyoroshye, ibintu byiza bigiye kukugeraho #MurugoVuba ????????. Aya magambo ndetse n’imigaragarire y’iyi foto The Ben yashyize ahagaragara nibyo byatumye umwe mu bafana be amubwira ati “Waauu maze watuma nkwiher inka yose kd ntanicyo mfte???????? anyw nc look????” bigaragara ko yishimiye cyane umuhanzi The Ben.
Nkuko kandi umuhanzi The Ben yabitangaje, agiye kongera kugaruka gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kiswe KWITA IZINA GALA DINNER kizabera muri Kigali Convention Center taliki ya 26 Kanama 2017. Bikaba biteganyijwe ko The Ben azasesekara i Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.