Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo producer Made beats ukunzwe cyane n’abatari bake mu Rwanda yerekeje i Bwotamasimbi aho agiye gutura.
Madebeats yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti ze nke zirimo DJ Pius.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uyu musore yavuze ko nagera mu Bwongereza agomba kunyura i Londres gato kuko hari ibyo agomba kuhafata, ubundi agakomereza i Manchester aho azaba atuye.
Abajijwe ikimujyanye, Madebeats yagize ati “Nagize amahirwe mfite ibyangombwa byo kuhakorera umuziki, urebye nimukiyeyo ariko ni naho ngiye gukorera.”
Madebeats avuga ko hari abantu bagiye bakorana ibiganiro bitandukanye ku buryo yizeye ko mu muziki agiye kuzamura urwego rwe ndetse n’urwa muzika y’u Rwanda muri rusange.