Junior Giti murumuna wa Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga uherutse kwitaba Imana yavuze ko Yanga yagiye kwivuriza mu mahanga azi neza ko atazagaruka ariko ashimangira ko bari barabigize ibanga.
Mu kiganiro Junior yagiranye na Isimbi Tv yabanje kuvuga ku rupfu rwa Buravan avuga ko yagiye no kumushyingura nubwo yari atameze neza kubera uburwayi bwa mukuru we.Yakomeje avuga ko ,Yanga nubwo yitabye Imana bose bari babizi kuko yagiye kwivuriza muri Afrika yepfo bizwi ko atakira gusa bakaba barabigize ibanga.
Twibutse ko Yanga yitabye Imana azize cancer y’umwijima