in

Police FC yanize Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ahera umwuka

Ku munsi w’ejo ikipe ya Police FC yahuye n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 banganya ibitego 3-3 kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino wari umukino wa gishuti wabaye mu buryo bwo gufasha iyi kipe y’ingimbi gukomeza kwitegura neza umukino ubanza ifitanye n’ikipe y’igihugu ya Libya mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika.

Iyi kipe bitaganyijweko irahaguruka hano mu Rwanda kuri uyu wa gatatu ikajya kwitegura uyu mukino wanigijwe inyuma dore ko wari uteganyijwe tariki 22 nzeri 2022, kuri uyu wa Kane ariko wamaze kwimurirwa tariki ya 24 nzeri 2022.

Amavubi akomeje kwitegura neza, impamvu ntamakuru yatumye baterekeza muri iki gihugu kare bikanatuma umukino wigizwa inyuma nuko Hari abakinnyi batarabonerwa ibyangombwa kandi batagomba gusigara.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 nyuma yo gukina na Libya, ikipe izakomeza hagati yaya makipe yombi izahita ihura n’ikipe y’igihugu ya Mali mu kindi cyiciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yatunguye abahanzi bakomeye muri Africa

Umwe mu ba producer bakunzwe mu Rwanda yerekeje i Burayi