in

Umwana w’umuhungu yavukanye uburwayi budasanzwe aho yavutse nta gitsina afite

Umuhungu wo muri Irani yavutse adafite igitsina nubwo ibizwi nk’amabya abifite abaganga barateganya kumuha kumubaga bakamuha igitsina cyabakobwa.

Uburwayi bwuyu mwana bwitwa aphallia gusa Ntibisanzwe, bikekwa ko ibi bibaho ku mwana umwe mu bana miliyoni 30 bavutse.

Aphallia ibaho mugihe imyanya ndangagitsina yananiwe gukura nkibisanzwe munda mumezi ya mbere yo gutwita, ni indwara ifata kimwe niyitwa diphallia, aho uwuyifite ari umuhungu avukana ibitsina bibiri.

Abaganga batanze raporo mu kinyamakuru Radiology Case Reports bavuze ko uyu mwana yavutse nkibisanzwe muri rusange, Nyina na we utaravuzwe izina, yatangaje ko nta kibazo yari afite mugihe yari atwite uyu mwana.

Icyakora, ku bijyanye n’uru ruhinja, abaganga bavuze ko ubuvuzi busabwa ari uguhindura igitsina kugira ngo bamuremere igitsina gore.

Abaganga bo muri kaminuza y’ubuvuzi ya Zahedan ntibavuze niba umuhungu agiye kubagwa agahindurirwa igitsina ako kanya.

Abahungu bavukanye aphallia bazwi kandi nka intersex. Abahanga ntibarasobanukirwa neza iyi ndwa ituma imyanya myibarukiro idakura neza mu nda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni mushya wa APR FC yagize isabukuru y’amavuko mbere y’uko bakina na Police FC

Umugabo w’imyaka 54 yasutse aside ku mukobwa bakundanaga w’imyaka 18