Umwana w’imyaka umunani mu Buhinde yatunguye benshi nyuma yo kwica cobra yari yizingiye ku kuboko kwe ayirumye.
Uyu mwana uzwi ku izina rya Deepak gusa, bivugwa ko yarumye iyi nzoka nyuma yuko yari yamaze kumuzenguruka ku kuboko, yamufashe ubwo yari ari gukinira imbere y’inzu yiwabo mu busitani.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Online kibitangaza ngo iyo cobra yaje kumuruma ubwo yakinaga hanze y’inzu yiwabo, gusa iyi nzoka yaje kumukomeretsa ku kuboko.
Kubera ububabare yagize, Deepak yarakaye cyane nyuma yuko inzoka yari yamwizingiyeho kandi yanze kumurekura nibwa yahise ayishinga amenyo ubundi akayiruma inshuro zigera kuri 2.
Ubwo yabisobanuraga yavuze ko Inzoka yazengurutse ku kuboko kwe ikamuruma, kandi yavuze ko byamubabaje cyane.
Nyuma ababyeyi b’uyu mwana bamujyanye ku kigo nderabuzima cyari hafi aho bamukurikiranira hafi kugira ngo bamenye niba nta bumara ino nzoka yamusigiye, nyuma yo gusuzumwa uyu mwana byagaragaye ko nubwo inzoka yamurumye itamurekuriyemo ubumara.