Uyu w’imyaka 12 wabaye nk’ufata inshingano z’umubyeyi kuko ubu ari we uri kurera umuvandimwe we, yavuze ko Se ubabyara agiye kumara ukwezi kumwe afunzwe kubera kurwana.
Naho ko nyina wabo we agiye kumara icyumweru kimwe atawe muri yombi ngo we azira kudatanga amafaranga igihumbi (1 000Frw), none bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho.
Uyu mwana mukuru w’umukobwa yagize ati “Bamufunze ari nijoro. Nyine turya byagoranye hari igihe tunaburara tukanabwirirwa.”
Abaturanyi b’uyu muryango na bo bemeza ko nyina w’aba bana, yafunzwe azira kutabona amafaranga igihumbi (1 000) y’umusanzu w’umutekano.
Umwe ati “Bamufashe tunari kumwe, bamufatira yuko ngo atishyuye umutekano. Baje kwishyuza igihumbi, akibuze, baramujyana.”
Aba baturanyi bavuga ko bashengurwa n’imibereho y’aba bana babayemo muri iyi minsi, kuko n’ubusanzwe umuryango wabo wabagaho utunzwe no guca incuro.
Umuturanyi umwe ati “Abana nta kuntu bafite babaho, dore n’ubu harafunze ntawuzi aho bari.”