Yifashishije amagambo asize umunyu umugore wa Meddy, Mimi yifurije isabukuru nziza y’amavuko Miss Nishimwe Naomie.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama 2023 nibwo Miss Nishimwe Naomie yagize isabukuru y’amavuko.
Kuri iyi sabukuru ye y’amavuko yifurijwe kugira umunsi mwiza w’amavuko na Mimi, umugore wa Meddy.
Yifashishije urubuga rwa Instagram ahajya sitori, Mimic yashyize ifoto ya Naomie maze arenzaho amagambo agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri uyu mwamikazi w’ubwiza Miss Nishimwe Naomie.”
