- Umuvugabutumwa Nick Vujicic yarenzwe n’ibiyishimo kubwo guhura na Borut Pahor Peresida wa Slovenia
Umuvugabutumwa uzwi cyane ku isi uvuga abantu benshi bagakizwa kubera ubutumwa bw’icyizere ageza ku bamukurikiye batitayeko nta amaguru cyangwa amaboko afite,muri ibi bitaramo yakoze I burayi mu kwezi gushize kwa 9,byatumye benshi bagarukira Yesu kristo nkuko babyitangiyemo ubuhamya.
Mu mashusho yagiye ashyira k’umbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana ibihe bye byihariye yagiriye I Burayi cyane cyane muri Ukraine na Slovenia aho yahuye n’abayobozi bakomeye muri ibyo bihugu barimo na perezida Burot pahor.
K’umunsi wejo ari kuri televiziyo nkuru y’igihugu cya Australia yagize atiâ€Mwaramutse!kiriya gihe cyari icya agaciro gakomeye 60% ku ijana by’abantu bari aho nakoreye ibitaramo, barahagurutse barihana bakira yesu kristo ndetse nishimiye kuba naravuganye byumwihariko n’abagize inteko ishingamategeko ndetse na Guverinoma bya Ukraine na Slovenia.
- Nubwo ntamaguru n’amaboko agira ariko yitabira ibiterane bikomeye kw’isi
Mu yandi mashusho yashyize k’urubuga rwe rwa facebook Nick yagize atiâ€nahuye na perezida wa Slovenia Bwana Pahor,byari ibihe binyongerera imbaraga kandi binyigisha byinshi,nahawe umwanya wo kwigisha abanyeshuri ijambo ry’Imanaâ€.
Nkuko yabitangaje kandi yishimiye kuba yarahawe umwanya mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Slovenia ngo asobanure igitabo cye yise’ Unstoppable: The Incredible Power of Faith in Action’yasohoye mu mwaka wa 2014, igitabo avugamo ubuzima bwe nk’umuvugabutumwa n’ibibazo yaciyemo kubera kuba afite ubumuga ariko akabasha kubinyuramo neza,ubu aryohewe n’ubuzima bwo kuba yarashatse umugore akabyara n’abana 2.
Urubuga rwa Christianpost dukesha iyi nkuru ruganira na Nick vujicic yagize atiâ€iki gitabo ndagikunda kuko kerekana ibihe bikomeye naciyemo mu mwaka wa 2010 ariko nkerekanako ntacitse intege,ndahamya nezako iyo udashoboye kugenda Imana igufata ikaba ariyo igutwara aho ugana hose ndetse n’ibya agaciro gakomeye guhabwa umwanya na perezida wa Repubulika mu gihugu gikomeye nka Slovenia ndamushimira cyaneâ€.
Nick Vujicic ni Umunya Australia wavukiye mu murwa mukuru w’icyo gihugu witwa Melbourne avuka nta amaboko n’amaguru afite,avukana impano yo kuvuga ubutumwa bwiza,ni umukristo ukomeye.Nubwo yavukanye ubumuga bukomeye ntibyamubujije kugira impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu ishami ry’ ibaruramari,ndetse akaba ari n’umwanditsi ukomeye w’ibitabo aho amaze kwandika ibitabo 7 kuva mu mwaka wa 2010,icyo aheruka gusohora vuba ni icyo yasohoye muri uyu mwaka turimo wa 2016 akita ‘love with no limits’ ugenekereje mu kinyarwanda cyitwa’urukundo rutagira imipaka’.