in

Umva ibyo Bijoux wo muri Bamenya yakoreye umusore bahuriye mu kiganiro

Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime Bamenya Series yeruriye umusore witwa Lionel Sentore ko amukunda ndetse aranamuririmbira.

Mu kiganiro Bijoux na Lionel bahuriyemo cyanyujijwe ku Isimbi Tv, aba bombi buri umwe yari yishimiye mugenzi we ndetse banavuze ko basanzwe ari inshuti. Lionel yavuze ko akunda ukuntu Bijoux akina muri filime ndetse na Bijoux avuga ko akunda ukuntu Lionel aririmba.

Lionel yaririmbiye Bijoux indirimbo Imena, iyi akaba ari imwe mu ndirimbo za Lionel Bijoux akunda kurusha izindi zose. Bijoux nawe ntiyakuriyemo aho Lionel kuko yahise amuririmbira indirimbo Ubumanzi ya Cecile Kayirebwa.

Twanyujije amaso mu bitekerezo byatanzwe na benshi mu bakurikiye iki kiganiro tubona benshi baragiye bahuriza ku kuvuga ko babona hagati ya Lionel na Bijoux atari gusa kuko hihishemo akantu k’urukundo kandi koko dukurikije uko aba bombi barebanaga n’uburyo Bijoux yasekaga bigaragara ko isoni zamwishe twabonye ko harimo akantu.

Bijoux na Lionel barebanaga mu buryo budasanzwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yashatse kwifata amashusho arimo kwiyahura, ibyamubayeho si iby’ i Rwanda.

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru