Umuzamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ akomeje imyitozo mu ikipe ya Bugesera FC itozwa na Ndayiragije Etienne.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo uyu muzamu yatandukanye na Police FC nyuma yo kuyisozamo amasezerano y’umwaka umwe.
Nyuma yo gutandukana na Police FC kuri ubu nta kipe yari yasinyira n’ubwo yagiranye ibiganiro n’amakipe arimo Musanze FC na Gorilla FC.
Kuva mu kwezi gushize Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yatangiye imyitozo muri Bugesera FC, amakuru ahari ni uko ashobora kuzayisinyira muri Mutarama umwaka utaha.
Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yakiniye amakipe atandukanye arimo ATRACO FC, APR FC, Rayon Sports, AFC Leopards, AS Kigali na Police FC.