in

“Bamwe mukoreshwa rimwe nk’udukingirizo” Zari The Boss Lady yifatiye ku gahanga abakobwa bavuga ko ashaje

Zari The boss lady wakanyujijeho na Diamond Platinumz bakaza gutandukana babyaranye abana babiri, yifatiye ku gahanga abavuga ko ashaje atagakwiriye kujya mu rukundo n’umusore bacudikanye muri iyi minsi.

Ati “Murekere kuvuga ku bantu. Bamwe muri mwe bakobwa mwirirwa musambana n’abagabo bubatse bakabakoresha nk’udukingirizo.”

Zari akomeza avuga ibiba nyuma yo kuba koresha nk’udukingirizo, ati: “Nyuma yo gukoresha agakingirizo umugabo akajugunya mu kimoteri, ni ko bamwe muri mwe mumeze.”

Zari akomeza avuga ko nubwo ashaje ariko na none Shakib Lutaya bacudikanye muri iyi minsi atamwitesha, kuko ngo uyu musore ashaka umugore ushaje utarakoreshejwe nk’agakingirizo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FC Barcelona yarahiriye kurega Atletico Madrid muri FIFA

Umuzamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wirukanwe na Police FC yatangiye imyitozo mu ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere