in

Umuturage yasabye Leta icyo yakorera wa mukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda ucyekwaho kwica umwana akamuta aho bashyira imyanda 

Umuturage yasabye Leta icyo yakorera wa mukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda ucyekwaho kwica umwana akamuta aho bashyira imyanda

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye inkuru ko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, umukobwa yaba yabyaye umwana imburagihe akamujugunya muri puberi bashyiramo imyanda.

Abantu benshi babajwe cyane n’uwo mwana wiyangije, dore ko ari nabwo yari akirangiza segonderi kuko yigaga mu mwaka wa mbere kaminuza.

Umwe mu Banyarwandakazi bakoresha urubuga rwa X, abinyujije kuri uru rubuga yasabye ko uyu mwana atajya gufungwa cyangwa ngo abuzwe amahirwe yo kwiga, ahubwo ko yaganirizwa kuko yari akiri Umwana.

Uyu mukobwa witwa Agahozo Peace yagize ati” Nyuma y’uko amakuru angeraho, ngo nyir’uruhinja ari umwana wigaga mu wa mbere, ndumva igikenewe atari ukumufunga cg kumuvutsa amahirwe yo gukomeza ishuri, ndumva yaganirizwa, kuko umwana ukirangiza secondaire hari byinshi aba ataramenya ku ko yakitwara ahuye n’ikibazo nka kiriya.”

Gusa abandi nti bavuga rumwe nawe ahubwo bo bavuga ko agomba guhanwa bikabera urugero abandi, ndetse ngo ntiyari akiri umwana kuko yari afite imyaka y’ubukure.

Soma comments.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umujejetafaranga Zari Hassan ‘The Boss Lady’ waherukaga mu Rwanda ari kumwe na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, agiye kugaruka i Nyarugenge

Ubukwe bwe bwari uyu munsi ; wa mukobwa witwa Rehema wakoze impanuka avuye muri Bridal shower ye ari kumwe na Mama we, yashyinguwe ku munsi w’ubukwe bwe