in

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yantenze ubushobozi bw’abakinnyi 4 harimo 2 b’ikipe ya APR FC n’umwe wa Rayon Sports yemezako hari urwego bataragera

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yantenze ubushobozi bw’abakinnyi 4 harimo 2 b’ikipe ya APR FC n’umwe wa Rayon Sports yemezako hari urwego bataragera

Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irambikana n’ikipe y’igihugu ya Senegal mu mukino udafite icyo uvuze kuko ntacyo wahindura ku rutonde rwuko bihagaze mu itsinda.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu ya Senegal yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2024. Ikipe yamaze kuzamukana na Senegal ni ikipe y’igihugu ya Mozambique bivuze ko Benin n’u Rwanda twamaze gusezererwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze iminsi irimo gutozwa na Gerard Buscher wasimbuye Carlos Alos Ferrer wasezeye nyuma yo kutabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika ndetse akabona n’akandi kazi ku mugabane w’iburayi.

Mu myitozo uyu mutoza amaze iminsi akoresha ubona ko hari abakinnyi yakunze cyane barimo Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague ndetse n’abandi benshi ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza hari abakinnyi yabonye ntabushobozi buhambaye bafite bwo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Muri abo bakinnyi harimo Nshimiyimana Yunusu ndetse na Niyibizi Ramadhan bakinira ikipe ya APR FC, Ishimwe Ganijuru Ellie w’ikipe ya Rayon Sports nawe ntabwo uyu mutoza yemera ko afite ubushobozi. Muri aba bakinnyi harimo kwiyongeraho na Mugenzi Bienvenue ukinira ikipe ya Police FC utajya abona n’umwanya uhagije wo gukina.

Abakinnyi 11 uyu mutoza ashobora gukoresha

Mu izamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Mitima Issac, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Sefu, Ruboneka Jean Bosco

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jonas nsengiyumva
Jonas nsengiyumva
7 months ago

Sha iyi ntakipe irimo

Salumu kanakuze
7 months ago

Ubundi c ninde ufite ubushobozi wundi. Nange uyimpaye nakina gushaka umwanya wa nyuma x uzanye academy ntikakina

Iyo bigeze ku nkumi ntajya yisondeka! Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragara ari kumwe n’inkumi y’ikimero barimo bakora ibiteye isoni – VIDEWO

Ibi byadutse mu basore noneho biragarukira hehe: Umusore uri mu rukundo n’umukecuru rukukuri washize mo amenyo akomeje kuvugisha benshi [Video]