Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane wa tariki ya 17 nibwo ikipe y’igihugu yu Rwanda Amavubi yakinaga umukino wa gishuti ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sudan umukino waje kuragira banganyije ubusa ku busa.
Hakomeje kwibazwa igihe umutoza w’Amavubi Carlos Alos azabonera itsinzi kubera ko kuva yatangira gutoza Amavubi mu mikino itandatu nta tsinzi arabona.
Dore iyo mikino ni iyi ikurikira:
RWANDA 0-0 SUDAN
MOZAMBIQUE 1-1 RWANDA
SENEGAL 1-0 RWANDA
ETHIOPIA 0-0 RWANDA
RWANDA 0-1 ETHIOPIA
EQUATORIAL GUINEA 0-0 RWANDA
RWANDA 0-0 SUDAN
Nyuma y’umukino umutoza w’Amavubi Carlos Alos mu magambo asa nkusezera yagize ati “Ndabizi neza ko abanyarwanda bakeneye itsinzi kuwa gatandatu ntintatsinda ubanza ahari bazanyica. Gusa abakinnyi ba ku mugabane w’Uburayi baracyamenyera bityo rero umutoza uzaza azasanga ikipe imaze kumenyera kuko ndabizi ko ntazakomeza gutoza iyi kipe.”