in

Umutoza wa Rayon Sports yiyemeje guha amahirwe ya nyuma umukinnyi umaze igihe kinini ari ku rwego rwo hasi

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yamaze gufata icyemezo cyo kubanza mu kibuga myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianney ku mukino uzabahuza na Rwamagana City FC.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports izakira Rwamagana City FC itozwa na Ruremesha Emmanuel, uyu mukino uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri n’igice.

Mbere y’uko uyu mukino utangira umutoza Haringingo Francis Christian yamaze kumenyesha Muvandimwe Jean Marie Vianney ko azamubanza mu kibuga nyuma y’uko Ishimwe Ganijuru Elie agize imvune ku mukino batsinzemo Police FC.

Muvandimwe Jean Marie Vianney ari mu mwaka we wa kabiri muri Rayon Sports, gusa kuva yayigeramo ahora ku rwego ruri hasi, ibi bituma atajya abona umwanya wo kubanza mu kibuga.

Uyu myugariro wakiniye amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC na Police FC, azasoza amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi batunguwe n’ibiciro Rayon Sports yashyize ku mukino uzabahuza na Rwamagana City

Ifoto: Bwa mbere Davis D yerekanye umukobwa yihebeye ubuzima bwe bwose