Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe ya Rwamagana City ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona.
Kuri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ibiciro biri hejuru kandi izakina n’ikipe idakomeye cyane.
Ibi biciro byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe babinyujije ku mbugankoranyambaga z’iyi kipe. Muri ibyo biciro Harimo 3000 ahasanzwe hose, 5000 ahatwikiriye, 10000 muri VIP ndetse na 20000 muri VVIP.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba(6:30 PM), ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
