in

Umutoza wa Police FC yahishuye ikintu Essomba Onana arusha abandi bakinnyi bo mu Rwanda

Igitego kimwe rukumbi cya Onana Léandre Essomba cyahesheje intsinzi Rayon Sports imbere ya Police FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona ya 2022-23.

Police FC yakiriye uyu mukino ifite umujinya wo kuba yaratakaje umukino w’umunsi wa mbere aho batsinzwe na Sunrise FC 1-0, ni mu gihe Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC 2-1.

Gusa amateka mbere y’uyu mukino yagaragazaga ko Police FC ari imwe mu makipe Rayon Sports ishobora kuko mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe mu myaka 7 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 8, Police FC itsindamo 2 banganya 2.

Iminota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akigana ntayisatira cyane, Police FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku mupira Danny Usengimana yacomekewe agacika ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko umunyezamu Kabwili akawumutanga.

Kuri uyu mupira habayeho kugongana bishobora kuba byanababaje cyane Danny kuko ku munota wa 20 yavuye mu kibuga asimburwa na Sibomana Patrick Papy.

Ku munota wa 35 Musa Esenu yahushije uburyo bukomeye ku mupira yacomekewe na Paul Were mu rubuga rw’amahina ariko myugariro Moussa Omar arawumutanga.

Umunyezamu wa Police FC, Habarurema Gahungu yakuyemo umupira ukomeye w’umutwe Onana yari ashyize ahazwi nko muri 90, ahita awohereza muri koruneri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Police FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ntirushwa Aime asimbura Martin Fabrice.

Ku munota wa 64, nyuma yo guhererekanya neza koruneri, Papy yateye mu izamu ariko Kabwili arirambura awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 66 Rwatubyaye Abdul yarokoye ikipe ye ku mupira Papy yazamukanye bakawuha Zidane ariko ateye mu izamu Rwatubyaye Abdul aritambika awukuramo.

Rayon Sports wabonaga irushwa yakoze impinduka Blaise aha umwanya Ndekwe ni mu gihe na Police FC yakuyemo Zidane hajyamo Paccy.

Ku munota wa 74, Rayon yakoze impinduka 2 havamo Ganijuru wagize imvune na Paul Were hinjiramo Felicien na Arsene.

Police FC na yo yakoze impinduka za nyuma havamo Dominique na Ose hinjiramo Onesme na Savio.

Andre Onana yahagurukije imbaga y’abafana bari muri Stade ku munota wa 79 nyuma yo guherezwa umupira na Arsene akawufunga yarangiza akareba uko Gahungu ahagaze ahita aterera inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira uyoboka mu nshundura.

Police FC yashatse kwishyura iki gitego ariko umukino urangira ari 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi be birangayeho bagahusha ibitego byangombaga kuba byabahesheje intsinzi, anavuga ko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ari umukinnyi ukora ikinyuranyo.

Yagize ati “Twahushije ibitego byangombaga kuba byatumye tubona amanota atatu ariko amahirwe twayapfushije ubusa, iyo rero uri gukina n’ikipe ifite umukinnyi nka Onana ucenga ajya imbere ahita agutsinda igitego, yasigaranye umupira wenyine yubura amaso nta kindi kintu yari gukora uretse gutereka mu izamu”.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere icakirana na Rwamagana City FC, mu gihe Police FC yo yari ku zakina na APR FC gusa amahirwe menshi ni uko uzasubikwa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaruguru; umwalimu yirukanwe azira gusindisha abanyeshuri b’abakobwa

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bazonze Police FC bijejwe na Perezida guhabwa agahimbazamusyi gatubutse