Nyaruguru; umwalimu yirukanwe azira gusindisha abanyeshuri b’abakobwa

Kubera kubajyana mu tubari, umwalimu wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I, yirukanwe ashinjwa kujyana abanyeshuri b’abakobwa mu kabari.

Iki cyemezo kigaragara mu ibaruwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yandikiye Ndagijimana Xavier wari usanzwe ari umwalimu yigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ku wa 8 Nzeri 2022.

Yagize ati “Nkwandikiye nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu nk’uko wabisabiwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi guhera ku wa 1 Nzeri 2022.”