in

Abakinnyi bane ba Rayon Sports bazonze Police FC bijejwe na Perezida guhabwa agahimbazamusyi gatubutse

Igitego cya Essomba Willy Onana cyo ku munota wa 79 w’umukino cyafashije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota atatu kuri Police FC bari bahanganye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Essomba Willy Onana wari umaze iminsi anengwa kudatanga umusaruro uhagije mu ikipe ya Rayon Sports yateye umupira uva kure nyuma yo kuwakira uvuye kuri Tuyisenge Arsène wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Wari umukino wa kabiri wa shampiyona ikipe ya Police FC yakinaga ibizi neza ko yatsinzwe umunsi wa mbere wa shampiyona yatsinzwemo na Sunrise FC igitego 1-0 i Nyagatare.

Umutoza wa Police FC Mashami Vincent yari yazanye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy nka kapiteni anakina iminota 90 y’umukino.

Mugiraneza ntabwo yabanje mu kibuga mu mukino ufungura shampiyona i Nyagatare.

Mu buryo bwo gukina, abakinnyi b’ikipe ya Police FC nibo binjiye mu mukino mbere kurusha aba Rayon Sports ndetse binakomeza kuba byiza kuri Police FC kugeza igice cya mbere kirangiye.

Ikipe ya Police FC yagize imibare igoye ku munota wa 21 ubwo Danny Usengimana yagiraga ikibazo cy’imvune agasimburwa na Sibomana Patrick.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bagarutse mu mukino bari hejuru mu gutera igitutu abakinnyi ba Police FC kimwe mu byatumye Mbirizi Eric yongera kwinyagambura kuko mu gice cya mbere atigaragaje nyuma yo gufatwa na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Amaze kubona ko byahindutse, umutoza wa Police FC yashatse imibare yatuma akomeza hagati mu kibuga ahita akora impinduka ashyiramo; Nkurunziza Pacifique, Ntirushwa Aimée, Twizerimana Onesme na Nshuti Dominique Savio.

Aba bakinnyi basimbuye ; Ndayishimiye Antoine Dominique, Twizeyimana Martin Fabrice, Iyabivuze Osée, Nsabimana Eric Zidane.

Ku ruhande rw’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Françis Christian yakoze impinduka agamije gushaka igitego ashyiramo Tuyisenge Arsene, Ndekwe Félix Bavakure na Nkurunziza Félicien.

Aba bakinnyi basimbuye Paul Were, Nishimwe Blaise na Ganijuru Elie wanagize ikibazo cy’imvune akanasohoka muri sitade arandaswe.

Ikipe ya Rayon Sports yahise yuzuza amanota atandatu mu gihe Police FC itaragira inota.

Ubwo umukino wari urangiye Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele yahamagaye umutoza Haringingo Francis Christian ku murongo wa Telephone maze ashimira abakinnyi bose n’abatoza kuba bitanze bakaba begukanye amanota atatu imbere y’ikipe ikomeye nka Police FC.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waduhaye amakuru yatubwiye ko Perezida Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umuzamu Ramadhan Awam Kabwili, Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Tuyisenge Arsene na Essomba Leandre Willy Onana bamushimishije ku buryo bukomeye akaba ari bo yahaye amanota menshi yo kuba bitwaye neza, amakuru akaba avuga ko buri mukinnyi muri aba bane agahimbazamusyi ke kakubwe inshuro ebyiri bitewe n’uko bitwaye neza kurenza abandi.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI:

1.KABWILI Ramadhan (GK)
2.MUCYO Didier Junior
3.GANIJURU Elie
4.RWATUBYAYE Abdul
5.NDIZEYE Samuel
6.MUGISHA François Master
7. ESSENU Moussa
8.MBlRIZI Eric
9.NISHIMWE Blaise
10.ESSOMBA Willy Onana
11.WERE Paul

Police FC XI:

1. HABARUREMA Gahungu(GK)
2.NKUBANA Marc
3.RUTANGA Eric
4.MOUSSA Omar
5.HAKIZIMANA Aman
6.MUGIRANEZA Jean Baptiste
7.TWIZEYIMANA Martin Fabrice
8.NSABIMANA Eric
9.NDAYISHIMIYE Antoine Dominique
10.USENGIMANA Danny
11.IYABIVUZE Osee

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Police FC yahishuye ikintu Essomba Onana arusha abandi bakinnyi bo mu Rwanda

Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze indirimbo ya Yvan Buravan ikubiyemo inkuru y’urukundo rwabo