in

Umutoza wa Kiyovu Sports yatumye abafana ba Rayon Sports bidoga nyuma yo gutangaza abakinnyi b’inkingi za mwamba bashobora kudakina kuri Rayon Sports

Mateso Jean De Dieu urimo gutoza ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko Serumogo Ali nabona atameze neza atazamukinisha ndetse n’abandi bakinnyi bafite imvune barimo Ndayishimiye ndetse n’abandi.

Uyu mutoza wahawe ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yaho iyi kipe yirukanye Alain Andre Laundet kubera imyitwarire itari myiza uyu mutoza yagaragaje, agiye gutoza umukino we wa mbere nk’umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports ariko afite ibibazo byinshi by’abakinnyi bafite ibibazo ndetse abandi bakaba batemerewe gukina.

Muri abo bakinnyi uyu mutoza yatangaje ko Ndayishimiye Thierry adahari kubera ikibazo cy’imvune, Nsabimana Aimable nawe ntabwo azaboneka kubera amakarita 3 y’umuhondo bivuze ko atemerewe gukina uyu mukino n’ikipe ya Rayon Sports nubwo yari afite n’akabazo k’imvune. Mateso yaje no kugaruka kuri Bigirimana Abedi nawe utameze neza ndetse na Serumogo Ali wari umaze igihe adakina kubera ikibazo yari afitanye na Kiyovu Sports.

Yagize Ati ” Abakinnyi bameze neza, icyo dusaba abafana ni ukuza bakadushyigikira. Dufite abakinnyi bafite imvune barimo Thierry wagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa APR FC ndetse na Nsabimana Aimable ufite imihondo 3. Abedi arimo kugerageza ni tubona ameze neza tuzamushyiramo, ariko ni tubona atameze neza urumva ko azaba atameze neza, ntazakina.”

” Nibyo koko Serumogo Alli yari ameze iminsi adakina kubera ibibazo bye bwite, ariko ni nkuko Serumogo ni tubona atameze neza dushobora kutamukinisha tugakinisha Regis.”

Uyu mutoza yaje kugaruka no ku kuntu afata uyu mukino wa Kiyovu Sports n’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ari umukino ukomeye bitewe ni uko aya makipe yose ari amakipe akomeye ubwo ikipe izitegira neza avuga ko ariyo izatsinda ku cyumweru.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imbamutima za Emanuel wiga muri Kaminuza ya Butare ‘UR’ akanakora akazi k’ubukarani -AMAFOTO

Gasabo; Ubwanikiro bw’ibigori bwangwiriye abagera kuri 40 Icumi muribo bahasiga ubuzima