Abantu 10 barimo abagabo 6 n’abagore 4, bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Gasagara bose bahita bitaba Imana.
Iyi nyubako banikamo ibigori babimanitse hejuru yaririmo abakozi bari bari kwita kuri uyu musaruro.
Ababibonye bavuga ko byatewe n’umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi ndetse n’ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe.