Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 nzeri 2022, Ethiopia yari yaje kwishyura Amavubi nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye Tanzania.
Amavubi yababaje abakunzi bayo ndetse n’abanya-Rwanda muri rusange kubwo gutsindwa ku munota wa 21 ariko akananirwa kwishyura igitego yatsinzwe.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino Ethiopia yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0, Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Abate Wubetu yavuze ko Muhozi Fred ariwe mukinnyi ukomeye Amavubi yari afite muri uyu mukino.